IBYAHA MU BUISLAMU
IBYAHA MU BUISLAMU
Icyaha ni igikorwa umuntu cyangwa ijini bakora banyuranije n’ubushake BW’Imana; binyuze mu kudakora ibyo yabategetse no gukora ibyo yababujije.
Si ibyo biremwa bibiri byonyine biri ku isi cyangwa ahandi ariko nibyo byahawe amahitamo yo gukora ibyiza cyangwa ibibi. Imana ivuga icyatumye ibirema igira iti: ” Kandi nta kindi naremeye amajini n’abantu uretse kugira ngo bangaragire”. Q:51:56
Muri surat Al-Djini Imana itwereka ubufatanyr bw’abantu n’amajini mu gukora ibyaha aho igira iti: ” kandi mu by’ukuri mu bantu hari abagabo bajyaga biyambaza amajini y’igitsinagabo; bakongererana ibyaha”. Q.72:6
Igihe cyose icyaha n’icyaha mu gihe ugikora azi ibyo arimo ; niyo mpamvu ndi buvuge cyane ku byaha byakorwa n’abantu cyangwa amajini.
Abamalailka muri kamere yabo ntibifitemo ukwigomeka nk’uko Imana ibivuga igira iti: ” Mu by’ukuri babandi bari kwa Nyagasani wawe ntibagira ubwibone ngo bubabuze kugaragira Imana; ahubwo baramusingiza, bakaba ari nawe wenyine bubamira”. Q.7:206
Ikindi kandi uburyo bwo kugaragira Imana yahaye buri biremwa byarayishimye binahitamo kuyibamo ubuzima bwabyo bwose nk’uko Imana ibitubwira muri Kor^ani aho igira iti: ” Ese ntibabona uko ibicucucucu by’ibiremwa by’Imana bigenda bibogamira iburyo n’ibumoso byubamira Imana; ndetse binamwicishaho bugufi. Kandi ibiremwa byose biri mu birere, ibigenda ku isi ndetse n’abamalailka; byubamira Imana kandi ntibyishyira hejuru”. Q.16:48-49
Ubwo rero niba amatungo, abamalailka, ibidukikije, ibirere n’isi, Izuba n’ukwezi,… byarayobowe mu kumvira Imana; hasigaye amajini n’abantu bashobora kwemera cyangwa guhakana kuko bafite uburenganzira nk’uko Imana igira iti:” Mu by’ukuri twamweretse imzira; ngo ayishime cyangwa abe mu bahakana”. Q.76:3
Ni amahano kwanga ibikwiye ugahitamo ibidakwiye ari byo byitwa ibyaha, bishobora gutuma umera nk’itungo rikora ibiryoroheye nta gutekereza nk’uko Imana ibivuga igira iti:” Cyangwa utekereza ko abenshi muri bo bumva cyangwa basobanukirwa? Ahubwo bameze nk’amatungo; ndetse bo bayobye cyane bata nzira”. Q.25:44
Inzira tujya duta nkana rero n’ituganisha mu gukora ibyaha mu gihe tuzi neza tubereyeho kugaragira Imana no gutunganya isi.
Imana rero yatweretse ibibujijwe n’no ibyemewe ngo duhitemo, iyo duhisemo neza tukirinda ibyaha bikomeye( Kaba’ir); Imana itubabarira udukosa tujya ducikwa tugakora nk’uko itubwira iti: ” Nimubasha kwirinda ibyaha bikomeye mwabujijwe gukora; tuzababarira ibyaha byanyu byoroheje tunabinjize mu irembo ryubahitse”. Q.4:31
AMOKO Y’IBYAHA
Ibyaha bishyirwa mu byiciro bibiri by’ingenzi aribyo:
- Ibyaha bikomeye, bikuru cyangwa ndengakamere (Kaba’ir): Ni ibyaha byasezeranijweho ibihano ku babikora haba muri Kor^ani cyangwa sunna z’Intumwa(S). Ibi byaha kandi bimwe muri byo bigira ibihano bishyirwaho n’amategeko ya kislamu(Hadd), ikiru,…
Ingero: Gusambana, kwiba, kwica, kurya Ribba,…
- Ibyaha bito cyangwa byoroheje( Sayi’at cg sagha’ir): Ni amakosa tugwamo umunsi ku munsi aterwa n’imyifatire yacu, abadukikije cyangwa ahadukikije.
Ingero: Kwiheba, kuvuga imvugo itanoze meza, gutebya, gutafata abantu neza,…
Ni kenshi twabwiwe ku byaha bikuru ariko hano reka twibande ku byaha bito bikorwa kenshi biturutse ku kwibagirwa kwa muntu, gushaka kwihorera, umujinya, kutamenya ko bizira… Gusa birashoboka ko nyuma yo gusobanukirwa wakicuza kandi ntuzasubire na rimwe(66:8).
Ikindi ni ugukora ibyiza byinshi byaba gutunganya amasengesho(29:45), Ibisibo, kugaburira abakene, gusaba imbabazi abo wahemukiye,…
Imana iti: ” Kandi ikibi n’ikiza ntibihwanye. Bityo inabi wakorewe jya uyikuzaho ineza; bizatuma umwanzi wawe ahinduka inshuti magara”. Q.41:34
URUTONDE RWA BIMWE MU BYAHA BITO (SAYI’AT CYANGWA SAGHA’IR)
- Kutubika indoro yawe ku bishobora kugucumuza (kugenda ureba hirya no hino, uburangare,…)
- Kuvuma
- Kugenda ukubita ibitsiburira (guhutaza abandi mu nzira).
- Kwigana abahakanyi mu mico, imyambarire, imitekerereze,…
- Guta umwanya mu kureba cg gusoma ibidafite umumaro.
- Guhora wumviriza imiziki
- Kurarikira ibinyuranye n’ubutumwa bwahawe intumwa(s).
- Gushyenga mu bintu bibi( byakomeretsa abandi…)
- Gutekereza ku bandi ibibi gusa no kubakekaho ubuhemu bikabije.
- Kwitegereza ibibi bikorwa ntugire icyo ubikoraho.
- Kwiyumvamo ko urusha abandi ubwenge, ubushobozi no gutungana,…
- Kutita ku bakuze, gukankamira abato no gusakuriza abantu.
- Kudaha agaciro inama uhabwa zagufasha gutunganya ukwemera Kwawe.
- Kwinjira mu nzu y’abandi udakomanze.
- Gutatoza abana bawe ingeso nziza
- Kutakira imyanzuro wafatiwe kubera amakosa yawe.
- Kurunguruka mu z’abandi utarasaba uburenganzira bwo kwinjira.
- Gukwirakwiza amakuru utatohoje neza.
- Gutuma ubwumvikane bw’abavandimwe butagerwaho.
- Kwivanga mu bitakureba
- Kwita abandi amazina mahimbano( mabi, abatesha agaciro, badakunda,…).
- Gucana umubano n’abantu kubera ibyo ubakekaho udafitiye gihamya.
- Kurarikira cyane ubuzima abandi babayemo (bigatuma utanyurwa ni uko ubayeho).
- Kutihanganira abandi n’aho bishoboka.
- Kudafata neza amatungo tworoye.
- Gudategeka ibikwiye no kubuza ibibi (byanaba mu byaha bikomeye).
- Kutambara ngo wikwize neza.
- Kwambara imyambaro ikubura hasi
- Kutikiriza salam y’ugusuhuje.
- Kwanga kwandikira abashaka guhana imyenda babigusabye.
- Gudatandukanya abana bakuru mu buryamo kandi ubishoboye.
- Kogosha IGICE kimwe ku mutwe.
- Kwambara impeta ibumoso gusa.
- Kurisha imoso nkana.
- Gutumira abantu kubera inzego mu bukwe( guheza abakene).
- Kuvuga menshi atarimo kwibuka Imana.
- Kudakura mu nzira ibyahungabanya abandi.
- Guha abantu ibidahagije kandi ubishoboye.
- Kwanga kubabarira ugusabye imbabazi no kutagira impuhwe.
- Guhorana imigambi yo kwihorera cg kutababarira.
- Kutabanza gushishoza ku byo ugiye kurya cyangwa kunywa (niba utazi uko byateguwe).
- Kuryama udafashe ‘udhu.
- Kutita ku rubavu ugiye kuryamira.
- Kucuranwa na bagenzi bawe no kurya imbere yabo.
- Kudakoresha ubutabera mu bana.
- Kurya no kunywa ukarenza urugero.
- Kwishyuza nabi uwo wagurije.
- Gusabiriza kandi wishoboye.
- Gufunga inzira nyabagendwa ku bantu.
- Gusiba utariye Idaku kandi and z’uburwayi zikubuza kuyirya.
- Kwimana ubumenyi
- Gutinda guhemba abo wabisezeranyije
- Kuvugiramo uri gutanga ikiganiro
- Kwanga gutanga ubumenyi kandi ufite.
- Guhana wihanukiriye abagukoshereje
- Guhora wimura gahunda ukazirenza igihe waziteguriye
- Kudahangayikira iby’idini
- Kuba igikange imbere y’abo mu rugo rugo rwawe.
- Kurya udasomye iduwa nkana.
- Gusaba ijambo utateguye icyo uri buvuge, ari ugutesha umwanya gusa.
Ibi ni bimwe mu byaha byoroheje biterwa ahanini n’uburangare cg kwibagirwa. Sibyo gusa ariko kuwabikoze biba byiza iyo yiyemeje kubireka, agasaba imbabazi akanarenzaho agakora ibyiza byinshi.
Imana ibahe umugisha !!!