KWICUZA NYAKO
KWICUZA NYAKO
-
KWICUZA ni igikorwa cyo kugarukira Imana ukemera ko wakojeje hanyuma ukiyemeza kutazasubira. Ibi bijyana no guhagarika inzira zose zakuganishije muri icyo kibi uri kwicuza uko bishoboka.
-
Ugiye kwicuza agomba kumenya neza imiterere y’icyaha yicuza, niba Ari ibyo yahuguje abandi yihutira kubibasubiza, ndetse no kubasaba imbabazi, mbere yo gutakambira Imana cyane.
-
Niba Kandi Ari icyaha cyakozwe mu kwigomeka ku Mana ariko ntawubikubaza uretse guhangana n’umutima wawe ukugaya, ukwiye kureba icyo amategeko y’idini abivugaho.
KUKI ARI NGOMBWA KWICUZA?
-
Ibibi dukora bigira ingaruka mbi ku mubano wacu n’umuremyi, Kandi bitwanduriza imitima, Bityo kwicuza niyo nzira yo gusubira mu buryo bwa mbere twahozemo.
-
Imana iti:
Yemwe bagaragu bange bakabije mu kwiyandurisha ibyaha,mwikwiheba ko Imana itababarira, mumenye ko Impuhwe z’Imana zikiriho, Kandi Imana ibabarira ibyaha byose. Kandi ihorana imbabazi n’impuhwe. Ngaho nimwicuze Kuri Nyagasani wanyu, munamwicisheho bugufi, mbere y’uko muhanwa Kandi ntimubone ubatabara. Quran 39:53-54.
UWICUZA ARUSHA IKI UTICUZA?
-
Nta muntu n’umwe udakosa, Bityo kwicuza kwawe ntibisobanuye ko uri igicibwa ahubwo bigaragaza ko Uzi uburemre bw’icyaha ndetse unatinya ingaruka mbi zacyo.
-
Imana iti:
Ababujije amahwemo abemeramana n’abemeramanakazi, nyuma ntibicuze; bateganyirijwe ibihano by’umuriro wa Jahanam, kandi bahanishwe gutwikwa nyabyo. Quran 85:10
-
Aba banze kwicuza urumva ko baganishwa mu bihano.
-
Ku bicuza igira iti:
Uretse uzicuza akanemera, akanakora ibyiza; uwo ibibi bye nabyo bizahindurwamo ibyiza. Quran 25:70.
UKWICUZA K’UMAZE IGIHE ADASALI
- Umuntu ashobora kumva ko kureka gusali ari ikintu cyoroshye, ariko ni amakuba akomeye, bityo buri wese akwiye kubyirinda.
- Imana itagira inama ikomeye igira iti: “Mwite ku masengesho cyane iryo hagati. Kandi muhagarare imbere y’Imana mwibombaritse. Quran 2:238.
- Mu kugaragaza igihombo kugirwa n’abareka gusali babigambiriye, intumwa y’Imana Muhammad(S) yagize iti: الَّذِي تَفُوتُهُ صَلاَةُ الْعَصْرِ كَأَنَّمَا وُتِرَ أَهْلَهُ وَمَالَهُ ”.
- Bisobanuye ngo ”usiba gusali Asr agereranywa n’upfushije umuryango wose akanashirirwaho imitungo yose. Sahih Bukhari 552”.
UWAGEZE KU RWEGO RWO GUSIBA ISWALA ZOSE NTA MPAMVU, BIKARENGA UMUNSI, BIKARENGA ICYUMWERU, BIKARENGA UKWEZI, BIKARENGA UMWAKA NI AMAHANO.
- Ibyo akwiye gukora mu kwicuza icyo cyaha:
- Kumva uburemere bw’icyaha ukicuza ubikuye ku mutima.
- Kwishyura amasengesho utakoze yose uko ushoboye.
- Gukora ibyiza byinshi
- Guhunga ibyaha no kugambirira kutazongera.
- Reka turebe uburyo buri kimwe cyakorwa.
KUBABAZWA N’ICYAHA
- Aha ufata akanya ugatekereza ku buremere bwo kumara igihe kinini udasali, bityo ugahagurukira kutazisanga muri ibyo bintu ukundi.
- Gupanga gahunda yo gusali nk’iy’ibanze igihe cyose igeze, ukaba wanahagarika byose wari urimo.
- Kumenya ko wagiye mu byigomeke, bityo wowe ugashaka inzira yo kugarukira Imana.
- Kwitoza gusalira ku gihe, guhindura inshuti mbi zigushyira kure ya gahunda y’Imana. Bityo uharanira no kuba muri Jamat y’abasali uhereye ku bashuti ba hafi.
KWISHYURA AMASENGESHO UTAKOZE
Isengesho ryose utakoze, ugomba kurikora kuko kutarikora biba ari nko kwibagirwa Imana. Ndetse uba uri no gukora amahugu ku muremyi wawe. Intumwa y’Imana Muhammad (S) yaravuze iti:
Uriya uzaba yibutse ko hari isengesho arakoze, inyishyu y’icyo cyaha ni ugukora iryo sengesho yibuka ko atakoze. Muslim, Al-Masajid wa Mawadi` Al-Salah, 1103
- Bityo rero ugomba kwihutira gukora ingengabihe yo kwishyura ayo masengesho mu buryo ushoboye kandi ntutindiganye, cyangwa ngo Shitani agushuke akwereke ko bigoye.
GUKORA IBYIZA BYINSHI
- Ni ukuri ko umuislamu akwiye buri gihe kurangwa no gukora ibyiza, ariko ugomba kubyongera cyane, nyuma yo gukora icyaha kiremereye nko kureka iswala Imana igereranya no kujya mu babangikanyamana. Imana iti:
Mube abayicuzaho, abayigandukira, kandi mujye muhora mukora Iswala, mutazavaho mwisanga mu babangikanyamana. Quran 30:31.
- Nanone Imana iratubwira iti:
Kandi mu by’ukuri ibikorwa byiza, bituma hahanagurwa ibibi byabibanjirije. Quran 11:114.
-
Hari igihe ureka gusali nyamara ababyeyi ukomokaho bo barayikoraga, ndetse bakanayigushishikariza ariko ukinangira, kandi Imana iduha Urugero ku bantu nk’abo.
-
Imana iti:
Ariko baje gukurikirwa n’abantu baretse gusali, ahubwo bakurikira irari ryabo. Abo bazorama bikomeye, uretse abicuza bakanakora ibyiza, Abo bazinjira mu ijuru kandi ntibazanahuguzwa. Quran 19:59-60.
- Wowe rero ushaka kugarukira Imana, ihutire gukora ibyiza mu muhate urenze uwo wakoresha nambere yuko ugwa.
- Mu byo waheraho ugakomeraho ni isengesho ubwayo, gusiba igisibo bya sunna, imvugo nziza, kubabarira, bugiraneza nko gufasha abakene, gusura abarwayi,….
BYAKUGENDEKERA BITE UPFUYE UTAGISALI
- Imana ivuga ko abazaba bari mu ijuru bazabaza abazaba bagiye mu muriro bati: Ni iki cyatumye kujya mu muriro, nuko babasubize bati: Ni uko tutajyaga gusali. Quran 74:42-43.
- Mu mvugo z’intumwa y’Imana Muhammad (S) harimo byinshi bitwereka ko gusali bizagira uruhare runini mu ibarura.
- Jâbiri ibn ‘Abdullah yavuze ko intumwa y’Imana (S) yavuze iti: “Urufunguzo rw’ijuru ni isengesho, n’urufunguzo rw’isengesho ni ugutawaza.” Jâmi’u Tirmidhi, hadisi 4.
- Hari n’aho ivuga ko mu ibarura hazaherwa ku isengesho, niritungana utsinde niriba ridatunganye utsindwe.Sunan Nasâi, hadisi 467.
UMUSOZO
- Mu gusoza nagushishikariza nange nihereyeho ko twakwita ku isengesho kuko ugana mu muhakanyi ava mu nzira yo kureka isengesho, kandi ubuhakanyi nta handi buganisha hatari mu muriro utazima.
- Burayida yavuze ko intumwa y’Imana (S) yavuze iti:
Isezerano hagati yacu nabo ni isengesho: Uriretse aba ahakanye. Jâmi’u Tirmidhi, hadisi 2621; Sunan ibn Mâja, hadisi 1079.
- Uwariretse rero nasubiremo cyane amagambo ariko kwicuza, nka Astaghfrullah umubare mwinshi kandi maduwa wakoresha mu kwicuza, amahinduka abe mushya, ubundi yiringire Imana .